2020-10-29 10:38:45
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Ibirasirazuba no Hagati (CECAFA), yamaze gushyira ahagaragara uko amakipe y’ibihugu azaba agabanyije mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 mu batarengeje imyaka 17 na 20.
Inama ya Komite Nyobozi ya CECAFA yabereye i Arusha muri Tanzania ku wa 10 Ukwakira, yemeje uburyo hazakinwa imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 n’icy’Abatarengeje imyaka 20.
U Rwanda ruzakira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17, mu Karere ka Afurika y’Iburasizuba no Hagati, izabera i Kigali hagati yo ku wa 13 no ku wa 28 Ukuboza 2020.
Iri rushanwa ryo gushaka itike ya CAN U-17 izabera muri Algérie mu 2021, ryagombaga kubera i Kigali mu ntangiriro za Nyakanga, ariko risubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.
Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 izaba ikinira mu rugo, iri mu itsinda A hamwe na Erythrée ndetse na Sudani y’Epfo.
Itsinda B rigizwe na Uganda, Ethiopia na Kenya mu gihe itsinda C rigizwe na Sudani, Djibouti na Tanzania.
Mu batarengeje imyaka 20, aho irushanwa rizaba guhera ku itariki 22 Ugushyingo kugeza ku itariki 05 Ukuboza 2020 muri Tanzania, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda A hamwe na Tanzania, Somalia ndetse na Djibouti.
Itsinda B rigizwe n’u Burundi, Erythrée, Sudani y’Epfo na Uganda mu gihe itsinda C rigizwe na Ethiopia, Kenya na Sudani.
CAN U-20 ya 2021 izaba hagati ya Gashyantare na Werurwe muri Mauritanie, izitabirwa n’ibihugu 12.