Indirimbo Umbereye maso mu isura nshya.

2020-11-09 09:32:50

Umuhanzi mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Nice Ndatabaye, yasubiyemo indirimbo Umbereye maso ahuriwemo n’abahanzi batandukanye.

Umbereye Maso ni indirimbo yakunzwe n’abantu mu buryo bwo hejuru, ibi bikanagaragazwa n’uburyo abantu bagiye bayikurikirana ku rubuga rwa Youtube. ’Umbereye maso’ mu myaka ibiri n’amezi 4 imaze kuri Youtube , imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 4 n’ibihumbi 500. Imaze gutangwaho ibitekerezo bigera kuri 504. Abantu ibihumbi 9 nibo bagaragaje ko bishimiye cyane iyi ndirimbo, naho abantu 1,000 bagaragaza ko batayikunze.

Uyu muhanzi usanzwe uba mu gihugu cya Canada, Ubwo yakoreraga igitaramo hano mu mu mujyi wa Kigali cyiswe #Umbereye Maso Live Concert, tariki 08/12/2019. Ni igitaramo cyagiye gifatirwamo fatirwamo indirimbo zitandukanye harimo n’iyi(Umbereye maso).

Nice Ndatabaye ari mu bahanzi bakunzwe yaba mu Rwanda ndetse no hanze.
Abahanzi bagaragara muri iyi ndirimbo ’Umbereye maso’ yasubiwemo ikanyuzwa kuri shene ya Youtube ya Nice Ndatabaye, barimo Daniella Rugarama,Serge Iyamuremye, Gaby Kamanzi, Chance Mbanza, Prosper Nkomezi, Jado sinza, Muhoza Janvier na Nice Ndatabaye.

Uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye yakoranye zirimo Ndahamya, Azibinkwiye, URI HEJURU ya Nice Ndatabaye ft Aimé Uwimana ndetse n’izindi. Yanashyize hanze kandi indirimbo ya Hoziyana Imigambi yawe nayo yahuriyemo n’abahanzi batandukanye.

Nice Ndatabaye uretse kuba ari umuririmbyi mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, ni n’umuvugabutumwa bwiza.
KANDA HANO MAZE UREBE, UNUMVE INDIRIMBO #UMBEREYE MASO BY ALL STARS


Umucyo Radio is the first Christian radio station in Rwanda. We fully broadcast Gospel since 2005 up to now. We have seen too many lives changing through the Radio preaching. We thank God for what he is doing within us.

CONTACT US
Office Adrress

T2000 4th Floor, KN 82 St, Kigali

Email Adrress

radioumucyo@gmail.com

Phone Numers

Office No : +(250) 788405824