Menya udushya tuzaranga igitaramo gikomeye cya Gisele Precious cyo kwizihiza Noheri cyatumiwemo abahanzi b’igitsina gore gusa.

2020-12-08 10:16:53

Kuwa gatandatu tariki ya 26 Ukuboza 2020 hateguwe igitaramo gikomeye cyo kwizihiza Noheri cyateguwe n’umuhanzikazi Gisele Precious,umwe mu bakobwa bakunzwe cyane mu bakora indirimbo zo guhimbaza Imana.

Ni igitaramo giteganijwe kuzabera kuri televiziyo nkuko Gisele Precious akomeza abitangaza.Ni igitaramo kandi ngo kigamije gutuma abantu bongera kuzirikana ko Yesu yatuvukiye bityo bakarushaho kwizihiza umunsi wibukwaho ivuka rye nk’imwe mu minsi ikomeye y’umukristu.

Mu kiganiro kandi na Gisele Precious yavuze ko iki gitaramo kizabera kuri televiziyo mu rwego rwo kwirinda COVID19 ndetse ngo giteganijwe kuba mu buryo bwa Live.
Iki gitaramo mbere cyari cyatangajwe ko kizaba tariki ya 25 Ukuboza 2020 ariko kubera impamvu zitandukanye itariki yaje kwimurwa ishyirwa ku wa gatandatu tariki ya 26 Ukuboza 2020 nkuko nanone Gisele yabibwiye umunyamakuru wacu.

Muri iki gitaramo kandi Gisele azafatanya na Band igizwe n’abagore gusa imwe rukumbi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ikaba yaranubatse amateka akomeye ubwo yagaragaraga bwa mbere muri Rabagirana Festival 2019 ndetse igakora ibitarakozwe n’indi band nkayo mu mateka y’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Iki gitaramo kiziharirwa n’abagore gusa ngo kuko n’abahanzi bandi bataratangazwa bazaririmbamo ari bamwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu kandi b’itsinagore gusa.Gisele Precious avuga ko igihe kigeze ngo abagore bakorere Imana mu buryo bwose bwo kuyikorera kandi bagaragaze impano zindi nyinshi bafite harimo n’izo gucuranga ibicurangisho basaza babo bacuranga.

Gisele Precious ni umuhanzikazi ukiri muto kandi w’impano ikomeye ndetse wanatunguranye cyane,akaba akomeje kuzamuka neza mu murimo wo kuririmbira Imana dore ko amaze imyaka itatu atanguye kuririmba ariko benshi bakaba bamaze kumumenya kubera Impano itangaje afite.

Anointed Band(Itsinda ricuranga umuziki rigizwe n’igitsina gore gus)a ni bamwe mu bazaba bari muri iki gitaramo.


Umucyo Radio is the first Christian radio station in Rwanda. We fully broadcast Gospel since 2005 up to now. We have seen too many lives changing through the Radio preaching. We thank God for what he is doing within us.

CONTACT US
Office Adrress

T2000 4th Floor, KN 82 St, Kigali

Email Adrress

radioumucyo@gmail.com

Phone Numers

Office No : +(250) 788405824