Amwe mu mafunguro abantu batitaho kandi afitiye akamaro kanini umubiri

2020-10-29 10:24:28

Ugiye kubarura abantu barya imbuto, imboga rwatsi, banywa amazi, usanga ari bake cyane ku buryo usanga hari n’ababyirengagiza nkana. Nyamara, ubushakashatsi bugaragaza ko ari ingenzi mu buzima bwa muntu.

Mu mbuto usangamo nka avoka, umwembe n’ibindi. Avoka ni urubuto abantu badakunze kwitaho ku mafunguro yabo kandi ifitiye akamaro gakomeye umubiri wabo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’inzobere mu buvuzi Mbonezamire, Mukakayumba Anastasie, wanashinze ivuriro mbonezamirire ryitwa La Pervenche, yasobanuye ko imbuto zose zigira umumaro mu mubiri kandi buri rubuto rwose rugira umwihariko warwo ari yo mpamvu nta rubuto umuntu akwiye kurya ngo areke urundi.

Ati “Buri wese agize amahirwe buri rubuto yagenda aruryaho cyeretse afite uburwayi bwaba bumubuza kurya urubuto runaka“.

Urugero nk’inanasi ni urubuto rwiza ruboneka mu buryo budahenze ariko hari uburwayi bw’igifu, akenshi abantu bafite ubwo burwayi ntabwo bakoresha inanasi kuko ngo ishobora no kubatera ‘allergie’.

Mukakayumba ati ”Nibura abantu batabona imbuto zihagije z’amoko atandukanye, bakagombye kugira urubuto barya ku munsi“.

Abahanga mu buzima bavuga ko avoka ikungahaye kuri Potassium, Fiber na Vitamine B, C, E n’izindi vitamine nyinshi ndetse ikaba ikungahaye ku bushobozi bwo kurinda umutima kuba wafatwa n’indwara zitandukanye.

Avoka zigira uruhare mu kurinda uturemangingo dutuma uruhu rugaragara neza kandi ntirupfe gufatwa n’indwara mu buryo bworoshye.

Umwembe ni urundi rubuto rufitiye umubiri akamaro kuko ukungahaye kuri vitamine C ikenerwa mu gukora Protéines z’ingenzi ku menyo, imikaya, amagufwa, imiyoboro y’amaraso no mu gukiza ibisebe.

Umwembe unagira uruhare mu gukora indurwe y’umwijima kandi ikanafasha mu ikoreshwa ry’umunyungugu wa Fer wongera amaraso mu mubiri.

Imboga rwatsi zifite akamaro gakomeye cyane mu buzima bwa muntu. Kurya imboga bituma umubiri ubona ibyitwa ‘acido-basique’ bikenerwa cyane mu maraso. Imboga cyane cyane imboga rwatsi, zifitemo ibintu byongera amaraso kandi bikayongerera n’ubwiza.

Imboga z’ubwoko bwose zikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye, ubutare na vitamine nyinshi umubiri w’umuntu ukenera. Ikindi cyiza cy’ imboga ni uko zitigiramo ibintu bibyibushya, ku buryo uzirya kenshi nta kibazo cy’umubyibuho udasanzwe yahura na cyo.

Mu by’ukuri, imbuto n’imboga rwatsi ziba zigomba kuboneka ku mafunguro ya buri munsi kuko biri mu bifasha mu kurinda indwara ku mubiri wacu kandi nanone mu mbuto n’imboga rwatsi niho dusanga cyane vitamin A, B, C, K, imyunyungugu hamwe na potassium.

Amazi nayo agira umumaro ukomeye cyane mu buzima bw’umuntu kuko umuntu muzima agomba kuba afite amazi hagati 60% na 65% kugira ngo umubiri ukore neza.

Mu gitondo umuntu abyutse akwiriye kunywa amazi, ayo mazi afasha umubiri gusohora imyanda iherereye mu kanwa, mu muhogo, mu mara, mu mpyiko no mu ruhago, imyanda yose igasohoka mu buryo butagoranye.

Kwihagarika umaze kunywa amazi mu gitondo ni kimwe mu bintu bifasha umubiri gukora neza. Andi mazi akwiriye kunyobwa ku manywa, habura iminota 30 ngo umuntu afate ifunguro.

Aya mazi nayo yoza igifu, akaruhura umubiri wari urushye, akamara inyota, akaruhura ingingo zari zigiye kugwa agacuho.

Andi mazi anyobwa nimugoroba habura iminota 30 ngo umuntu afate ifunguro. Urugero rusange rw’amazi ku muntu ukuze wese agomba kunywa ni litiro imwe n’igice ku munsi. Igihe umuntu atayanyoye agomba kumva ko ahuye n’igihombo kuko byamuviramo no kurwara bya hato na hato.


Umucyo Radio is the first Christian radio station in Rwanda. We fully broadcast Gospel since 2005 up to now. We have seen too many lives changing through the Radio preaching. We thank God for what he is doing within us.

CONTACT US
Office Adrress

T2000 4th Floor, KN 82 St, Kigali

Email Adrress

radioumucyo@gmail.com

Phone Numers

Office No : +(250) 788405824