Umuhamagaro w’Imana ubamo intambara n’ibikomere...

2020-10-29 16:48:06

Umuhamagaro w’Imana ubamo intambara n’ibikomere bitandukanye, niko byagenze ku mukozi w’Imana Karekezi Isaie wageragejwe n’umugore we, yaramutukaga,yaramukubitaga, akamwima ibiryo, akamusebya ariko kuko Karekezi yari akijijwe neza yihaganiraga ibyo byose ntiyihorere. Nyuma Imana yaje kumutabara umugore we arakizwa maze bubaka urugo rw’umugisha.

Mu gukizwa kwa Karekezi, yakijijwe neza atabivanga ariko umugore we ntiyari akijijwe ari naho yaheraga amwita umusazi kuko yumvaga ijwi ry’Imana nyamara abandi badakijijwe ntibaryumve, hari ubwo yumvaga ijwi ry’Imana rimubwira ngo agende hanyuma bamubaza uko agiye akabasobanurira, naho umugore we ati : "Genda warahobagiye". Kuko batari bafite ubushobozi bwo kubyumva.

Umunsi umwe Karekezi n’umugore we bari baryamye maze abona igitabo kirabumbuwe batangiye gusoma amazina. Yakomeje gutega amatwi yumva bahamagaye Karekezi Isaie maze ahita yishimira ko izina rye ryanditse mu gitabo, n’ubwo nyuma yahuye n’itotezwa ryinshi mu rushako, ariko yarwanye intambara nziza yo gukiranuka.

Mu magambo ye Karekezi arasobanura uko byamugendekeye n’intambara yahuriye nazo mu rushako ati :

"Niba hari abantu b’abunzi, nta muntu n’umwe uzunga umucyo n’umwijima ngo byicarane bishyikirane. Uko niko umunyamwuka n’umunyamubiri badashobora guhuza na rimwe mu buzima.

Umugore yarangerageje ku buryo bwose bushoboka. Igihe kimwe yigeze kuza kunkubita kuko yahoraga ankubita, icyo gihe yaje kunkubita mufata amaboko nti :"Mu izina rya Yesu Kristo !" nzamura amasegesho nsenga Imana nuko imbaraga z’Imana ziramanuka umugore aba acitse intege ndamurekura. Bigeze nijoro Imana yarambajije icyatumye nirwanirira, ndasubiza nti :"Ese nirwaniriye wabonye mukubita ?" Iramabaza ngo wamufatiraga iki ? Ko nakubwiye ko nzakurwanirira nakubwiye ko naza kugukubita uzamufata ? nuko nsaba Imana imbabazi ariko imbwira ko ngomba kumusaba imbabazi kandi narabikoze we ahita yumva uburenganzira bwo kunkubita uko yishakiye".

Hari igihe yazaga akaniga hanyuma ngafata imyenda yanjye nkayica kugirango ntaba ariwe mfata ibiganza byanjye bikagibwaho n’urubanza. Yigeze kunkubita urushyi mu gutwi nuzuye umwuka wera kuko nari nuzuye imbaraga z’Imana mpita mubwira nti :"Uzi ko unyibukije urushyi bakubise umwami wanjye sha ! Nti kubita no mu kundi gutwi, nuko umugore aratinya. Namwicaje hasi ndamubwira nti ibiganza byanjye ntibizongera kugutaho igihe kuko Imana yampinduriye akazi, mbirambika ku barwayi bagakira, abadayimoni bakagenda, sinzogera gutakaza igihe cyanjye, akambwira ngo musengere nkabikora ariko abadayimoni bakikuba 6".

Igihe kimwe nafashe amasengesho y’iminsi 3, nyarangije ndataha ngeze mu rugo anshigishira igikoma , akizanye ndasenga umuhungu mba ngiye mu mwuka ntindayo, kwa gutindayo kwanjye, nawe satani aba yamwibukije ko ntaheruka no guhinga, aromboka igikoma aragitwara n’ibikombe byose, ndakomeza ndasenga ndangije nsengera igikoma ngo Icyeze n’uwagitetse imuhe umugisha, ndebye nsanga ameza yayakoze isuku. Narasenze nti :"Mana ndagushimye ko n’ubundi wari ubonye ko ntayashoje, ndagushimye ko unyongereye ibihe byo gusenga, ndakomeza ndisengera nirinda kwiyanduza ndihangana".

Ikindi gihe navuye gusenga amasengesho y’igihe kinini mvayo nshonje, nuko ngeze mu rugo umugore arambwira ngo aho maze iminsi bangaburire nanjye ndamubwira nti :"Bijyane ntunyihariye" Yagiye mu cyumba ararya nanjye nicara muri salon. Birangiye tujya kuryama. Bigeze mu gicuku nza gusinzira njya mu iyerekwa mbona ameza magari ari imbere yanjye hari umugati wuzuye ameza hasigaye akantu gato gateretseho igicupa cy’ubuki cyajyamo nka litiro 3 n’icyuma cyo ku meza, nuko ntangira gukata umugati nsomeza ubuki ndahaga nsinziriye, nuko nicuye numva ndahaze maze mbwira wa mugore ngo azane ukuboko yumve uburyo mpaze, aratangara ati :"Byagenze gute ?" nti :"Sinakubwiye ko utanyihariye ? ijuru ryangaburiye".

Igihe cyaje kugera umugore arakizwa nk’uko Karekezi Isaie abisobanura :
"Nafashe amasengezo nsengana umwete iminsi 5. Naho umugore wanjye aba yashatse inkoni yarazegeranyije ati ubwo yagiye muri babagore be azashyira aze, nari mfite andi maso areba iyo namubonaga yahindutse nabonaga inzoka zirimo kujagata mu maso. Naratungutse ambonye arahaguruka ajya gushaka inkoni aho yazibitse arazizana. Muri gahunda Imana yari yarampaye, nta kumufata, nta kumuhunga, nta no gufata inkoni ye.

Yazanye inkoni mba namubonye nti :"Mu izina rya Yesu Kristo"Nawe ati :"Urabeshya uravuga aho wari uri" aba arankubise nti :"Mu izina rya Yesu " ubwo mba mfite ibitabo byanjye, arankurikira nkomeza gutokesha ninjira mu nzu mbika ibitabo arongera arakubita nabwo ntokesha mu izina rya Yesu ubwo akavura karajojobaga kandi twari dufite inama kuri paruwasi, nibwira mu mutima ko imvura ninyugama mu rugo, umugore aza kunyanduza, nuko mfata gahunda yo kwigendera, ngeze mu muryango umwuka wera aramfata nuko mpindukirira umugore ndamucyaha mu izina rya Yesu Kristo.

Umugore yahise yikubita mu kirambi ndagenda ndamusengera, yewe naramusengeye umwanya muremure, ni nko kubona umuntu mwaserereye igihe kirkire hanyuma ukabona amahirwe yo kumwigaranzura. Naramusengeye nti :"Mwa bazimu mwe mutuma umugore wanjye amenaho amarongano, abaciraga mu biryo byanjye, abankubitaga mumvire mu mugore mwese mugende"Abazimu bamusotsemo baragenda.

Ndangije kumusengera ndamubaza nti :"Ubona ibyo bizakugeza ku ki ?" Nawe ati : "Ntabwo mba mbizi simba nzi n’aho byaturutse". Ndamubwira nti : "Rero ntuzongere nigiriye mu nama". Yahise ambwira ati :" Wabaye uretse nkagutekera igikoma ! "Ako konyine kagombaga kuntunga, nahise njya mu nama ngarutse nsanga igikoma yagitetse kirimo isukari. Ndashima Imana ko yandwaniriye ikampoza inkeke yo mu rushako".

Asoza ubuhamya bwe, Karekezi Isaie arashishikariza abakristo by’umwihariko abashakanye guhirimbanira kwishimirwa n’Imana, kuko ari byo bizabafasha kugira iherezo n’ubwo Satani yabanga ariko ntacyo azabatwara.

Source : Zaburi Nshya


Umucyo Radio is the first Christian radio station in Rwanda. We fully broadcast Gospel since 2005 up to now. We have seen too many lives changing through the Radio preaching. We thank God for what he is doing within us.

CONTACT US
Office Adrress

T2000 4th Floor, KN 82 St, Kigali

Email Adrress

radioumucyo@gmail.com

Phone Numers

Office No : +(250) 788405824