Uruzinduko rwa Joe Biden muri Jordanie rwasubitse n’impamvu yabaje benshi

2023-10-18 08:03:53

Perezida w’Amerika Joe Biden aragirira uruzinduko muri Israel kuri uyu wa gatatu mu kwifatanya n’iki gihugu no kuganira n’abategetsi bacyo kuri gahunda y’intambara gihanganyemo n’umutwe wa Hamas

Uburakari bwinshi mu mahanga kubera impfu zo muri Gaza bwatumye uruzinduko rwari ruteganyijwe ko agirira muri Jordan (Jordanie) agahura n’abategetsi bo mu bihugu by’Abarabu ruhagarara

Biden arahura na Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu mu nama y’impande zombie, anahure n’abagize guverinoma ya Israel yo muri iki gihe cy’intambara

Umuvugizi w’akanama k’umutekano w’igihugu k’Amerika, John Kirby, yavuze ko Biden anahura n’abatabaye bwa mbere mu gitero cy’umutwe wa Hamas wagabye muri Israel mu minsi ishize

Abagera kuri 500 nibo babarurwa ko bishwe n’igiturika ku bitaro bya Al Ahli muri Gaza


Umucyo Radio is the first Christian radio station in Rwanda. We fully broadcast Gospel since 2005 up to now. We have seen too many lives changing through the Radio preaching. We thank God for what he is doing within us.

CONTACT US
Office Adrress

T2000 4th Floor, KN 82 St, Kigali

Email Adrress

radioumucyo@gmail.com

Phone Numers

Office No : +(250) 788405824