2020-11-09 08:45:37
Israel Mbonyi nk’umuhanzi mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana akomeje guhirwa mu bikorwa bye baya buri munsi bijyenye n’ivugabutumwa, uyu muhanzi agiye gufatanya na Israel mu gikorwa cyiswe #Twendejerusalem tugenekereje mukinyarwanda ni #Tugende i Yerusalemu akaba yaragiriwe icyizere hagendewe kubikorwa bye.
Ku italiki ya 06/11/2021 Ambassade ya Israel mu Rwanda nibwo yamuritse iki gikorwa #Twendejerusalem ni igikorwa kizaba kigizwe n’ibintu bibiri byingenzi , ibyo ni ugusura ibice bifite amateka mu igihugu cya Israel ikindi gice n’icyabahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana aho bazajya bahataramira ndetse banungurane ibitekerezo n’abahanzi bo muri Israel bakora umuziki uhimbaza Imana .
Ku ikubitiro umuhanzi Israel Mbonyi niwe wagiriwe icyizere cyo gutangirana na Ambassade ya Israel mu Rwanda muriyo gahunda ya #Twendejerusalem bikaba birimo gutegurwa ko byazaba mubihe bya Pasika mu mwaka utaha wa 2021 kwezi kwa Mata 2021 , nyuma ya Israel Mbonyi nabandi bahanzi bakazakomeza kugenda bahabwa ayo mahirwe . ibyo bitaramo bizabera ku nyanja yi garileya , I Gologota , Inazareti ndetse nahandi hantu hatandukanye hafite amateka.
Israel Mbonyi agiye kugirira uruzinduko rw’amateka mu gihugu cy’amateka