Twongeye twataramye ! Alarm Ministries igiye gukorera igitaramo muri Kigali Arena kizitabirwa n’umubare ubaze

2020-12-04 06:45:18

Nyuma y’amezi arenga 8 ibitaramo bihagaritswe mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kuri ubu byakomorewe ariko hakaba harimo umwihariko w’uko bizajya biba mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Alarm Ministries yemeje ko igiye gutaramana n’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu mpera z’uyu mwaaka.

Isubukurwa ry’ibitaramo n’ibikorwa by’imyidagaduro ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2020 muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Ku ngingo y’isubukurwa ry’ibitaramo, iyi nama yanzuye iti "Imyidagaduro n’ibitaramo ndangamuco bizagenda bifungurwa buhoro buhoro hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya Covid-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n’inzego zibishinzwe".

Alarm Ministries iri mu bagiye gukora ibitaramo bwa mbere nyuma y’uko bisubukuwe. Ni igitaramo bise ’We are back in live concert’ kizaba tariki 20 Ukuboza 2020 kibere muri Kigali Arena nk’uko tubikesha InyaRwanda.com . Alarm Ministries ni itsinda rifite ibigwi bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda. Bavuze amakuru menshi bazayatangaza mu minsi iri imbere, gusa bavuze ko igitaramo gihari, aho kizabera hazwi ndetse n’ibiciro.
David Gakunzi umwe mu bayobozi ba Alarm Ministries, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze ko igitaramo cyabo kitazarenza abantu 1,500 bazacyitabira. Ni mu gihe Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 10. Ibi bisobanuye ko kutarenza abantu 1,500 ari mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kwirinda Covid-19, bikaba byumvikanisha ko abantu bazaba bicaye bahanye intera mu buryo bugaragara.

David Gakunzi yagize ati "Igitaramo kizinjiza abantu 1,500, nibo bazinjira muri salle bonyine. Ibiciro (byo kwinjira) nabyo birahari, buri kintu cyose kirahari, n’uko abantu bazinjira birahari. Ibiciro biri mu byiciro bitatu, hari VVIP, VIP n’ahandi hasanzwe." Yavuze ko amatike yatangiye kugurishwa akaba ari mu byiciro bitatu ; muri VVIP itike ni 20,000 Frw harimo kurya no kunywa, muri VIP itike ni 10,000 Frw harimo kunywa gusa, naho mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw. Yavuze ko abaririmbyi bazafatanya nabo bazabatangaza vuba cyane.

Alarm Ministries ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 20


Umucyo Radio is the first Christian radio station in Rwanda. We fully broadcast Gospel since 2005 up to now. We have seen too many lives changing through the Radio preaching. We thank God for what he is doing within us.

CONTACT US
Office Adrress

T2000 4th Floor, KN 82 St, Kigali

Email Adrress

radioumucyo@gmail.com

Phone Numers

Office No : +(250) 788405824