Amerika yemeye gutanga Miliyari 2 z’Amadolari yo gufasha ibikorwa by’ubuzima by’imiryango ishingiye ku myemerere muri Afrika


Ni inkunga ije aho imiryango ya gikristo muri Afrika usanga ifite ibikorwa byita ku buzima nk’ibitaro, amavuriro na gahunda z’ubuzima rusange kandi imaze igihe kinini ikorana n’abaterankunga mpuzamahanga mu gutanga serivisi mu miryango igorwa no kugera kuri serivisi z’ubuzima mu bihugu bimwe na bimwe.

Hafi miliyari 1.4 z’amadolari y’inkunga yagenewe imyaka itanu.

Muri iyi gahunda nshya yiswe Faith and Community Initiative, World Vision izaba umuryango wa mbere uzakira inkunga ingana na miliyari 850 z’amadolari y’Amerika. Uyu muryango wabanje gusinya amasezerano y’umwaka umwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afite agaciro ka miliyoni 250 z’amadolari.

Iyi gahunda yitezweho gufasha ibitaro, amavuriro n’ibindi bigo birenga 2.500 bishingiye ku myemerere, ndetse no guhugura, guha ibikoresho no guhemba abakozi barenga 30.000 bo mu bihugu 17.

Imiryango gikrisitu ishinzwe kwita ku buzima muri Afurika yishimiye umuhate umuhigo mushya ukomeye wa Amerika mu gutera inkunga ibikorwa by’iyi miryango mu kwita ku buzima, ariko ivuga ko igitegereje ibisobanuro birambuye ku buryo ibitaro, amavuriro na gahunda z’abaturage bizagira uruhare muri iyo nkunga nshya.

IZINDI NKURU:

Tanga igitekerezo cyawe: