INTEKO ISHINGA AMATEGEKO YA EU IGIYE KUGANIRA KU HAZAZA H’ABAKRISTU MURI SIRIYA
Iyi nama izaba ejo ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri, izahuza abayobozi b’amatorero, abashinzwe politiki n’imiyoborere mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ndetse n’abahagarariye Siriya.
Thibault Van Den Bossche, ushinzwe ubuvugizi ku bijyanye n’ubwisanzure bw’amadini mu kigo cy’u Burayi gishinzwe Amategeko n’Ubutabera (ECLJ), yavuze ko yi nama ibaye mu gihe gikomeye cyane ku mpinduka Siriya irimo, aho hari impinduka zikomeye muri politiki na dipolomasi.
Yavuze kandi ko hakomeje kugaragara impungenge ku mutekano, uburenganzira bw’amatsinda mato, amakimbirane ashingiye ku madini cyangwa amacakubiri y’amadini, uburenganzira ku mutungo, kwimurwa kw’abaturage n’imiterere y’amategeko-shingiro y’igihugu mu gihe kizaza.
Ati“Ku Bakristu bo muri Siriya, imyaka y’intambara, gutotezwa, kwimurwa no guhunga igihugu byashegeshe cyane imiryango yabo, bituma havuka ibibazo byihutirwa ku bushobozi bwabo bwo gukomeza gutura mu gihugu cyabo cy’amateka”.
Abazitabira iyi nama bazaganira ku kamaro ko kugira ubwisanzure bwo gusenga no kugira imyemerere, ubwenegihugu bungana kuri bose, kurindwa n’amategeko-shingiro ndetse no kugira uruhare muri politiki muri Siriya.
Tanga igitekerezo cyawe: