“UBUZIMA BUTARIMO IMANA NI NKO KUGENDA UTAMBAYE IMYENDA”-KATE BASHABE


Kate Bashabe yabigarutseho ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 ya Ambassadors of Christ Choir, cyabereye muri BK Arena ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026. Iki gitaramo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “God Painted Our Story”, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 iyi korali imaze mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu muziki.

Mu butumwa bwe, Kate Bashabe yagaragaje ko umuntu adakwiye kwibwira ko ibyo afite n’ubushobozi afite ari ibintu yagezeho ku mbaraga ze gusa. Yagize ati : “Ubuzima nta Mana iburimo ni nko kugenda utambaye imyenda, kuko Imana ni yo idushoboza byose.”

Aya magambo ya Kate aje ashimangira uruhare rwo kwemera Imana mu buzima bwa buri munsi, aho yagaragaje ko umuntu akwiye kumenya ko hari Imana imushoboza kugera ku byo akora no gukomeza urugendo rw’ubuzima.

Igitaramo cya Ambassadors of Christ Choir cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki wa gospel ndetse n’abasanzwe bakurikira ibikorwa by’iyi korari. BK Arena yari yuzuye abantu baje kwizihiza imyaka 30 y’urugendo rw’iyi korari, yatangiye umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo mu 1995.

Urugendo rwo kwizihiza iyi myaka 30 rwatangiye 2025 rutangizwa n’ibikorwa bitandukanye birimo gutera ibiti bigera ku 1600 byatewe mu Karere ka Gasabo mu murenge Rusororo, gutaramira mu kigo ngororamuco giherereye ku kirwa cya Iwawa, banasuye kandi igororero rya Nyarugenge.

Mu bitabiriye iki gitaramo harimo Kate Bashabe, uri mu bashyigikiye iki gikorwa, ndetse n’abandi bantu batandukanye barimo abahanzi, abayobozi b’amadini, abayobozi mu nzego za Leta n’abakunzi ba Ambassadors of Christ Choir.

Iki gitaramo cyabaye umwanya wo kwizihiza urugendo rw’imyaka 30 rwa Ambassadors of Christ Choir, gusubiza amaso inyuma ku byo iyi korali yagezeho ndetse no gushimira Imana ku ruhare yagize muri uru rugendo.

IZINDI NKURU:

Tanga igitekerezo cyawe: