UNITED BIBLE SOCIETIES YATANZE KOPI ZISAGA MILIYONI 148 Z’IBYANDITSWE BYERA BICAPWE MU 2025
UBS yavuze ko kuva yashingwa mu 1946, hamaze gutangwa Ibyanditswe Byera bigera kuri miliyari 25, birimo Bibiliya miliyari 1.1 zatanzwe mu bihugu 240.
Iyi mibare ikubiye muri raporo iherutse gushyirwa ahagaragara yitwa “UBS Distribution Statistics Report 2025”, igaragaza ko hatanzwe Miliyoni 22.4 za Bibiliya zuzuye ; Miliyoni 10 z’Isezerano Rishya ; na Miliyoni 115.9 z’ibice cyangwa ibyatoranyijwe mu byanditswe Byera.
UBS yavuze ko : “Nubwo Ibyanditswe Byera byacapwe bikomeje kugira uruhare rukomeye mu murimo wo kugeza Bibiliya ku bantu, iyi raporo inagaragaza ko uburyo abantu babona kandi basoma Ijambo ry’Imana bugenda buhinduka.”
Mu myaka icumi ishize, UBS yatangaje ko yatangiye gukwirakwiza miliyari 2.3 z’ibyanditswe Byera biri mu mpapuro, ibyo bikaba nk’ikimenyetso cy’ubwitange buhoraho bwo gutuma Ijambo ry’Imana riboneka ku bantu aho bari hose.
Tanga igitekerezo cyawe: