HAKENEWE POLITIKI ZIHAMYE MU GUHINDURA URWEGO RW’IBIRIBWA MURI AFURIKA- MINISITIRI DR. NDABAMENYE
Yabigarutseho mu nama y’ihuriro Nyafurika ry’ibiribwa (Africa Food System Forum) iteraniye I Kigali kuva tariki 31 Kanama kugera tariki 03 Nzeri 2026.
Ni inama ya 20 y’Ihuriro Nyafurika ry’Ibiribwa [Africa Food Systems Forum] yitabiriwe n’abarenga 5000 bafite uruhare mu nzego zitandukanye baturutse mu bihugu birenga 50.
Ifite insanganyamatsiko igira iti : “Gushora imari mu bukungu bw’ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika : Kugaburira amahanga, guhanga imirimo, no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere”.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Telesphore Ndabamenye yavuze ko kwitabira iyi nama ku bwinshi, bigaragaza ubushake bukomeye bwa Afurika ndetse n’umuryango mpuzamahanga bwo guhindura no guteza imbere urwego rw’ibiribwa.
Akomeza avuga ko uretse imibare yabitabiriye inama, imbaraga z’ibiganiro byimbitse byibanze ku bijyanye n’imari, ubuzima bw’ubutaka, ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI). Byibanze kandi ku mirire, ubucuruzi, inzira zinyuzwamo ibiribwa, ndetse no kwihangira imirimo no gushora imari ku rubyiruko n’abagore, ibi bikagaragaza ko Afurika idafite ikibazo cy’ibitekerezo, udushya cyangwa amahirwe.
Ati”Icyo dukwiye gukora n’uguhindura ibiganiro bikavamo ibikorwa bifatika.Tugomba kuva ku mihigo tukagera ku ishoramari, ku bw’inyungu z’abahinzi bacu, abacuruzi, abaturage ndetse n’ubukungu bwacu”.
Yagaragaje ko Afurika igihanganye n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, imirire mibi, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ndetse n’ishoramari ridahagije. Ati”Nyamara, Afurika ifite ubushobozi bwo gutsinda no guhangana n’izi mbogamizi”.
Minisitiri Dr. Ndabamenye yanavuze ko kugira ngo urwego rw’ibiribwa ruhinduke, hakenewe politiki zihamye kandi zihujwe neza, inzego zikomeye, imikoranire inoze, kubazwa inshingano, ndetse n’ahantu heza kandi horohereza ishoramari mu nzego zose zigize urwego rw’ibiribwa.
Ihuriro Nyafurika ry’Ibiribwa [Africa Food Systems Forum] riri kuba ku nshuro ya 20 kuko ryatangiye bwa mbere mu 2006.
U Rwanda ruyakiriye ku nshuro ya 5, ibituma ruba Igihugu cya mbere kiyakiriye kenshi, bikaba amahirwe yo gusangiza abandi ubunararibonye bw’u Rwanda ndetse n’umwanya mwiza wo kugira icyo rwigira ku bandi.


Tanga igitekerezo cyawe: