GASABO : RÉSEAU DES FEMMES YAHUGUYE ABARIMU KU BUZIMA BW’IMYOROROKERE N’AMATEGEKO ABUGENGA


Ibi babigarutseho nyuma yo guhugurwa n’umuryango Réseau des Femmes, ku buzima bw’imyororokere, n’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abarimu, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye uburezi mu karere ka Gasabo, bagera ku 150.

Bahuguwe ku guha abanyeshuri amakuru y’ubuzima bw’imyororokere, kubasobanurira no kubafasha kugera kuri serivise z’ubuzima bw’imyororokere, hagendewe ku mategeko azigenga.

Itegeko bahuguweho ni irigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda ryasohotse mu igazeti ya leta kuwa 18 Nzeri 2025, ryahinduye amategeko arebana n’ubuzima, harimo n’ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

https://youtu.be/07NygPhGuhE

IZINDI NKURU:

Tanga igitekerezo cyawe: