Abantu bagera ku 9 batawe muri yombi mu rwego rwo gukorwaho iperereza ku nkongi y’umuriro yabereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Turkey ihitana abagera kuri 76


Abantu bashyika ku 9 nibo bamaze gufatwa na polisi yo muri turukiya mu iperereza ikomeje gukora,nyuma yuko inkongi y’umuriro ifashe inyubako iherereye ahantu hazwi cyane hakinirwa imikino yo kunyerera ku rubura (ski), igahitana abantu 76.
nkuko byatangajwe n’Ubuyobozi bwo muri aka gace, n’inkongi yumuriro yibasiye hoteli igizwe n’amagorofa 12 iherereye mu ntara ya bolu iri majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa turikiya ihitana abagera kuri 76. babiri muri bo bapfuye nyuma yo gusimbuka hejuru muriyi nyubako bashaka guhunga ibirimi by’umuriro
Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu Ali yerlikaya yavuzeko abarenga mirongo itanu bakomerekeye muriyi nkongi yafashe hoteli izwi ku zina rya Grand Kartal hotel, ibi bikaba byabaye muriki gihe cy’umwaka aho amahoteli menshi aba abafite abakiliya.
Yagize ati “imitima yacu irababaye, turi mu cyunamo, umuntu wese wagize uruhare muribi ntabwo azacika ubutabera”
Ministiri w’ubutabera mu gihugu cya turukiya Yilmaz Tunc yavuzeko Kugeza magingo aya abantu bagera ku 9 barimo na nyiri iyi hoteli bari gukorwaho iperereza rigamije kumenyekanisha icyateye iyo nkongi
Perezida Wa turukiya Recep Tayyip Erdogan yashyizeho uyu munsi wo kuwa gatatu nk’umunsi wicyunamo mu gihugu cyose. Yategetse ko ku inyubako zose za leta ndetse nizaba diplomate bari mu butumwa hanze y’igihugu, hururutswa amabendera akagezwa hagati mu rwego rwo guha icyubahiro abagizweho ingaruka niryo sanganya.

Paulin Nsengiyumva

IZINDI NKURU: